Nyamagabe: Polisi yafatanye abantu babiri udupfunyika 773 tw’urumogi
Abitwa Mukagatera Annociata na Niyonsaba Edouard, kuri iki cyumweru tariki ya 26 Kamena, bafashwe na Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe umurenge wa Kaduha, Akagali ka Kavumu, Umudugudu wa Bamba, bafite udupfunyika 773 tw’urumogi bari bafitiye umugambi wo kurugurisha abakiriya babo.