CHOGM: Uko imihanda iza gukoreshwa kuri uyu wa 23 Kamena 2022
Mu rwego rwo koroshya ingendo z'abashyitsi bari kugera mu gihugu n'abandi bitabira inama y'umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM) n'ibindi bikorwa bijyanye n'ayo, bibera mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, imihanda ikurikira ntizaba ifunze ku rujya n'uruza rw'ibinyabiziga ariko abakoresha umuhanda barasabwa gutanga inzira bakabererekera abitabiriye inama bagatambuka.