Sena y’u Rwanda yashimiye Perezida Kagame ku ruhare rwe mu migendekere myiza ya CHOGM
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya CHOGM 2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, nyuma y’imyaka 13 gusa ishize rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth.