Abakunzi ba muzika byumwiharika abihebeye injyana ya Hip Hop buri mwaka tariki 16 Kamena bizihiza umunsi mukuru wavutseho umuraperi rurangiranwa 2Pac, muri uyu mwaka iki gikorwa cyahujwe no gutaha ingoro yamwubakiwe mu Mujyi wa Kigali.


Abakunzi ba muzika byumwiharika abihebeye injyana ya Hip Hop buri mwaka tariki 16 Kamena bizihiza umunsi mukuru wavutseho umuraperi rurangiranwa 2Pac, muri uyu mwaka iki gikorwa cyahujwe no gutaha ingoro yamwubakiwe mu Mujyi wa Kigali.


Ntakirutimana Diogène umenyerewe ku izina rya Caguwa wo mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, niwe wujuje iyi ngoro y’amateka y’umuraperi w’Umunyamerika, 2Pac, ikaba izatahwa ku mugaragaro kuri uyu wa 16 Kamena 2022.


Ntakirutimana avuga ko amaze imyaka 14 yubaka iyi ngoro. Mu 2008 nibwo yaguze ikibanza cya miliyoni 7Frw mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro nyuma atangira kujya agura ibiti abiteramo kugeza ubwo atangiye kubaka iyi ngoro.


Muri rusange, ikibanza n’imirimo yo kubaka iyi ngoro irangiye imaze gutwara arenga miliyoni 21Frw.


Uru rukundo afitiye 2Pac rwamushinzemo imizi guhera ku myaka icyenda ubwo yari avuye iwabo akiyemeza kujya gushakishiriza ubuzima muri Kigali, aho yabanje kugorwa n’ubuzima agasigara afashwa n’indirimbo z’uyu muhanzi zamuteraga akanyabugabo n’ibyiringiro by’ejo hazaza.


Tupac Amaru Shakur  ‘2PAC’ cyangwa se Makaveli, amazina yose yakunze kujya yiyita mu bihe bye, yavutse tariki ya 16 Kamena 1971, avukira Harlem agace ka Manhattan muri New York.

Ni umwe mu baraperi bamamaye cyane mu myaka ya 90, yagurishije kopi zisaga miliyoni 75 za album ze ndetse kugeza ubu aracyafatwa nk’umuraperi w’ibihe byose.
















Comments
Comments
{{c.name}} ({{c.dat}})

{{c.comment}}

{{r.name}} ({{r.dat}})

{{r.reply}}

Post Your Comment

2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps