Muri Werurwe uyu mwaka, byatangajwe ko zahabu yageze ku madolari ya Amerika akabakaba 80 kuri garama imwe, imibare isatira iyo hejuru yigeze kubaho muri Kanama 2020 ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari cyarahagaritse ibikorwa byinshi mu nzego zinyuranye.


Nyuma y’aho u Burusiya bugabiye ibitero kuri Ukraine, impuguke mu by’imari n’ubukungu, zitangaza ko abashoramari bagerageje guhita bashaka ahantu bashora amafaranga yabo ku buryo baba bizeye umutekano wayo nko gushora mu byo kugura impapuro mvunjwafaranga, ubucuruzi bw’Amadolari ndetse n’ubwa zahabu.


Bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro rikomeza kugenda rifata indi ntera hirya no hino ku Isi, byitezwe ko ibihugu byinshi bikomeza gushakira ibisubizo mu kugura no kwigwizaho zahabu mu rwego rwo kwizera ko bifite ikintu cy’agaciro mu gihe ibisigaye byose bigenda bigatakaza harimo n’ifaranga ubwaryo.


Statista yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bya Afurika byari byibitseho zahabu nyinshi mu bubiko kugeza mu 2021 ku buryo mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu n’itakazagaciro ry’ifaranga, ibyo bihugu bishobora kugira icyizere cyo kuzahura ubukungu no kurenga ibyo bihe byemye.


Ku mwanya wa mbere haza Algeria ifite toni za zahabu zigera ku 174.


Ku mwanya wa kabiri hazaho Afurika y’Epfo ibarirwa toni 125.


Ku mwanya wa gatatu haza Libya ibarirwa toni 117.


Ku mwanya wa kane hazaho igihugu cya Misiri na toni 80.73.


Ku mwanya wa Gatanu haza Maroc ifite toni 22.12


Ku mwanya wa gatandatu haza Nigeria na toni 21.37.


Ku mwanya wa karindwi hariho Mauritania ifite toni 12.44.


Ku mwanya wa Munani haza Ghana ifite toni 8.74.


Ku mwanya wa cyenda haza Tunisia na toni 6.84.


Ku mwanya wa 10 hariho igihugu cya Mozambique gifite zahabu ingana na toni 3.94.






Comments
Comments
{{c.name}} ({{c.dat}})

{{c.comment}}

{{r.name}} ({{r.dat}})

{{r.reply}}

Post Your Comment

2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps