Muri Werurwe uyu mwaka,
byatangajwe ko zahabu yageze ku madolari ya Amerika akabakaba 80 kuri garama
imwe, imibare isatira iyo hejuru yigeze kubaho muri Kanama 2020 ubwo icyorezo
cya COVID-19 cyari cyarahagaritse ibikorwa byinshi mu nzego zinyuranye.
Nyuma y’aho u Burusiya bugabiye
ibitero kuri Ukraine, impuguke mu by’imari n’ubukungu, zitangaza ko abashoramari
bagerageje guhita bashaka ahantu bashora amafaranga yabo ku buryo baba bizeye
umutekano wayo nko gushora mu byo kugura impapuro mvunjwafaranga, ubucuruzi
bw’Amadolari ndetse n’ubwa zahabu.
Bitewe n’ihindagurika ry’ibiciro
rikomeza kugenda rifata indi ntera hirya no hino ku Isi, byitezwe ko ibihugu
byinshi bikomeza gushakira ibisubizo mu kugura no kwigwizaho zahabu mu rwego
rwo kwizera ko bifite ikintu cy’agaciro mu gihe ibisigaye byose bigenda
bigatakaza harimo n’ifaranga ubwaryo.
Statista yashyize ahagaragara
urutonde rw’ibihugu bya Afurika byari byibitseho zahabu nyinshi mu bubiko
kugeza mu 2021 ku buryo mu bihe by’ihungabana ry’ubukungu n’itakazagaciro
ry’ifaranga, ibyo bihugu bishobora kugira icyizere cyo kuzahura ubukungu no
kurenga ibyo bihe byemye.
Ku mwanya wa mbere haza Algeria
ifite toni za zahabu zigera ku 174.
Ku mwanya wa kabiri hazaho
Afurika y’Epfo ibarirwa toni 125.
Ku mwanya wa gatatu haza Libya ibarirwa
toni 117.
Ku mwanya wa kane hazaho igihugu
cya Misiri na toni 80.73.
Ku mwanya wa Gatanu haza Maroc
ifite toni 22.12
Ku mwanya wa gatandatu haza
Nigeria na toni 21.37.
Ku mwanya wa karindwi hariho
Mauritania ifite toni 12.44.
Ku mwanya wa Munani haza Ghana ifite toni 8.74.
Ku mwanya wa cyenda haza Tunisia
na toni 6.84.
Ku mwanya wa 10 hariho igihugu cya Mozambique
gifite zahabu ingana na toni 3.94.
{{r.reply}}
Your comment was submitted for review. It will start display once it was approved by Admin
2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps
Comments