Igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye itangazo riha ihumure Abanyarwanda, ko umutekano w’igihugu ushinganye, nta gishobora kuwuhungabanya ndetse n’ibitero bigabwa ku mupaka bihagarikwa.
Iri tangazo ritanzwe nyuma y’aho umwuka hagati y’u Rwanda na
RDC ukomeje kuba mubi ahanini kuva ubwo umutwe wa M23 weguraga intwaro
ugatangiza imirwano n’Igisirikare cya Congo.
Guverinoma ya RDC yashinje u Rwanda ko ari rwo ruri inyuma
y’ibyo bitero, ko ndetse rushyigikira M23 mu buryo butandukanye kugeza n’aho
ngo abasirikare barwo bambuka bakajya kuvogera Congo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda,
RDF, ryizeza abanyarwanda umutekano.
Riti “RDF iramenyesha abantu bose muri rusange ko umutekano
w’abanyarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda bishinganye, kandi ko RDF ikomeje
kubizeza ko ibitero byambukiranya imipaka bigabwa ku butaka bw’u Rwanda
bihagarikwa.”
Igisirikare cya RDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR bamaze
kurasa ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga eshatu uhereye muri Werurwe uyu
mwaka.
Ni ibitero birimo ibyakomerekeje abaturage bo mu Karere ka
Musanze ndetse bikangiza ibikorwa byabo.
Iri tangazo rya RDF rishyizwe ahagaragara mu gihe u Rwanda
ruri mu myiteguro yo kwakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu ba za Guverinoma zikoresha
Ururimi rw’Icyongereza, CHOGM, iteganyijwe mu cyumweru gitaha.
Hari abagaragaza ko ibitero bya hato na hato bya RDC bigamije
kubangamira imigendekere myiza y’iyo nama.
Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki
Mahamat, yasabye RDC n’u Rwanda kugirana ibiganiro bigamije guhosha
amakimbirane amaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Kuva RDC n’u Rwanda byagirana umubano mubi, Perezida wa
Angola, João Lourenço, yahise atangira guhuza impande zombi ku buryo ibiganiro
yagiranye na Tshisekedi ari byo byatumye abasirikare babiri b’u Rwanda bari
bashimuswe na FARDC hamwe na FDLR barekurwa.
M23 yahanganye na FARDC guhera mu ijoro ryo ku Cyumweru
birangira iyitsimbuye mu birindiro, uyu mutwe wigarurira agace ka Bunagana maze
abasirikare ba RDC, Abapolisi n’Abayobozi bahungira muri Uganda.
Bunagana iri mu bilometero 60 uvuye mu Mujyi wa Goma utandukanya u Rwanda na RDC.
{{r.reply}}
Your comment was submitted for review. It will start display once it was approved by Admin
2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps
Comments