Indege ya mbere yagombaga
gukora urugendo ruva mu Bwongereza rugana i Kigali itwaye abimukira binjiye
muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yahagaritswe habura amasaha
make ngo itangire urugendo.
Ni nyuma y’uko Urukiko rw’i
Burayi rushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu, rufashe umwanzuro w’uko
iryo yoherezwa ryahagarara.
Abagenzi bari bamaze kugera muri
iyo ndege ariko biba ngombwa ko bayikurwamo ubwo umwanzuro w’urukiko
wasohokaga. Iyo ndege yagombaga guhaguruka i Londres Saa 11:30 ku isaha y’i
Kigali.
Minisitiri ushinzwe Umutekano
w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yatangaje ko bitunguranye kuba
uru rukiko rwinjiye muri iki kibazo mu gihe inkiko zo mu Bwongereza zari
zatanze uburenganzira ko abo bantu bashobora koherezwa mu Rwanda.
Ati “Nari narabivuze ko iyi gahunda kugira ngo igerweho
bitazaba byoroshye, ntunguwe n’umwanzuro w’ubutabera wo ku munota wa nyuma
utumye indege y’uyu munsi idahaguruka.”
Yavuze ko Guverinoma y’u Bwongereza itari buhagarare, ahubwo
iri bukomeze gutegura ingendo zagombaga gukurikiraho nk’uko byari byarapanzwe.
Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwari ruherutse gutanga
uburenganzira bw’uko aba bimukira bakoherezwa mu Rwanda kuko bigaragara ko
bazafashwa kubaho neza.
Uru rukiko rw’i Burayi rwatangaje ko umwe mu bantu bagombaga kuzanwa mu Rwanda, umugabo ukomoka muri Iraq, atagomba koherezwa ndetse ko hagomba gutegerezwa igihe kigera ku byumweru bitatu hagatangazwa umwanzuro wa nyuma w’inkiko.
{{r.reply}}
Your comment was submitted for review. It will start display once it was approved by Admin
2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps
Comments