Perezida Kagame kuri uyu wa Kane, tariki ya 23 Kamena 2022, yashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo; Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr U?ur ?ahin; Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat; Umuyobozi w’Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sénégal, Aïssata Tall Sall n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rw’ubuzima.


Inyubako yashyizweho ibuye ry’ifatizo imeze nka kontineri ‘BioNTainer’, ndetse ni yo izifashishwa mu gukora inkingo za COVID-19, Malaria n’Igituntu.

Uruganda rwatangiye kubakwa i Masoro ni urw’Ikigo cy’Abadage kizobereye mu bijyanye no gukora Imiti, BioNTech.

Gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19 yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka ushize. Ibihugu by’u Rwanda na Sénégal ni byo byo muri Afurika byayinjiyemo ku ikubitiro.

Perezida Paul Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo gutangira kubaka uru ruganda ari intambwe ikomeye mu buvuzi buteye imbere.

Yagize ati “Iki gikorwa ni intambwe ikomeye mu kwihaza mu bijyanye n’inkingo. U Rwanda rushaka kubakira ku ishoramari rizarufasha mu kurushaho kwagura ubuvuzi bugezweho.’’

“U Rwanda rushyigikiye gahunda za Biontech ndetse tuzakorana mu kugera kuri byinshi. Gukora inkingo bisaba ubutunzi n’ubushobozi bw’abantu. Nishimiye kubamenyesha ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ishuri Rikuru ryitwa ‘African Biomanufacturing Institute’.’’

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko iri shuri rizafasha mu gutanga amahugurwa n’amasomo ku bazakora muri uru ruganda.

Yavuze ko imikoranire y’iri shuri n’ibindi bigo bitandukanye bizafasha mu gutanga ubumenyi bukenewe.

Perezida Kagame yavuze ko hagiye no gusinywa amasezerano hagati y’Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA) n’icyo muri Ghana, mu kurushaho kungurana ubumenyi.Ati “Nishimiye ko FDA yasinye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Rwanda FDA izasinya amasezerano na Ghana FDA, ni kimwe mu bigo bifite inararibonye muri Afurika.’’

Umuyobozi Mukuru wa BioNTech, Prof Dr U?ur ?ahin, yasobanuye ko bifuza gutangira gukora amagerageza ya mbere ku nkingo za Malaria n’Igituntu bitarenze uyu mwaka.

Yagize ati “Ni ingenzi gutekereza Afurika mu kubaka urwego rufasha mu gukora inkingo nk’imiti itanga icyizere mu buzima bw’ikiremwamuntu.’’

Mu mpera z’uyu mwaka biteganyijwe ko hazaba hamaze gushyirwaho uruganda rukora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, ruzatangira gukora inkingo nibura nyuma y’amezi 18.


Prof Dr U?ur ?ahin yongeyeho ko “Inkingo tuzakora zizadufasha guhangana n’ibyorezo bishobora kubaho mu bihe biri imbere.’’

Afurika yihaye intego y’uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by’inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by’izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

Kugeza ubu u Rwanda, Afurika y’Epfo na Sénégal ni byo bihugu byatoranyijwe muri Afurika bizubakwamo ibigo bikora inkingo za COVID-19.


Comments
Comments
{{c.name}} ({{c.dat}})

{{c.comment}}

{{r.name}} ({{r.dat}})

{{r.reply}}

Post Your Comment

2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps