Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Boris Johnson, uri mu Rwanda aho yitabiriye inama ya CHOGM2022, baganira ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'amasezerano ajyanye no kwakira abimukira n'ubufatanye mu by'ubukungu nkuko perezidansi y'u Rwanda yabitangaje binyuze ku rubuga rwa Twitter. 




Urukiko rw’Uburenganzira bwa muntu mu Burayi ruherutse kwitambika umugambi w’u Bwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira n’abasaba ubuhungiro binjiye muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Iyi gahunda yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza kuri uyu wa Gatatu ishobora kwemerera abaminisitiri kwirengagiza ibyemezo by’urukiko byatambamiye iyoherezwa ry’abimukira mu Rwanda, ku munota wa nyuma.

Ni imwe mu bikubiye mu mpinduka ku itegeko ry’uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza zishyiraho ibyo abaminisitiri bagaragaza ko bizatuma habaho igenzura ryisumbuye ku rwego rw’amategeko.

Comments
Comments
{{c.name}} ({{c.dat}})

{{c.comment}}

{{r.name}} ({{r.dat}})

{{r.reply}}

Post Your Comment

2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps