Umuraperi P.Fla yeretswe urukundo n’urukumbuzi nawe atanga ibyishimo
mu gitaramo yakoreye ku mihanda yakuriyeho i Nyamirambo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nibwo umuhanzi Hakizimana
Umurerwa Amani wamamaye nka P.Fla, yataramiye i Nyamirambo mu byiswe Kigali
People's Festival bigamije gususurutsa abatuye uyu mujyi n'abitabiriye inama ya
CHOGM.
Uyu muhanzi wari ukumbuwe na benshi mu bakuzni ba muzika,
yatungutse ku rubyiniro ari kumwe n'umuraperi Glory Majesty wamufashaga.
P.Fla yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakanyujijeho mu
minsi yashize harimo nka 'Akabindi k'umurozi' 'Ntuzankinishe' 'Naguhaye
imbaraga' n'izindi.
Uyu musore ukunze kwiyita umutagatifu wa Nyarugenge, nubwo
yishimiwe ariko byagaragaraga ko atacyibuka neza amagambo ya zimwe muri izi
ndirimbo ze dore ko inyinshi zimaze imyaka itari munsi y'umunani.
Yafashwaga ku rubyiniro na Glory Majesty nawe wishimiwe
bikomeye kubera ubuhanga yagaragaje mu kurekura imirongo binyura benshi mu bari
aho.
P.Fla uzwiho kutaripfana, ubwo yari agiye kuririmba indirimbo
ye yise Zahabu, yatunze urutoki abasanzwe bategura ibitaramo bikomeye nk'ibi
kumwirengagiza ariko aho bamuhera umwanya agaragaza itandukaniro nabo bahoza ku
ibere. Yagize ati “Zahabu igihe bazamenya agaciro ke azabereka itandukaniro
n’abo bahoza ku ibere.”
Ubwo P Fla yari i Nyamirambo, Chriss Eazy uri mu bakunzwe na
we yari ari gususurutsa abantu ku Gisimenti i Remera.
{{r.reply}}
Your comment was submitted for review. It will start display once it was approved by Admin
2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps
Comments