Umusirikare wa RD Congo
yinjiye ku mupaka w’u Rwanda w’ahazwi nka Petite Barrière i Rubavu yitwaje
imbunda ya Machine Gun, atangira kurasa amasasu menshi ku ba polisi b’u Rwanda
bari ku burinzi, mu kwirwanaho baramurasa isasu agwa hafi y’icyuma gitandukanya
umupaka ku ruhande rw’u Rwanda.
Ibi byabereye ku mupaka wa
Petite Barrière uherereye mu Murenge wa Gisenyi, Umudugudu wa Gasutamo, Akagari
ka Mbugangari mu Karere ka Rubavu.
Amakuru aturuka ku mupaka avuga
ko umusirikare wa RDC yaje mu Rwanda ari kurasa ku ba polisi b’u Rwanda
akomeretsa umwe. Abapolisi bagerageje kumucubya bamurasa isasu rya mbere
riramufata akomeza guhatiriza, babonye amasasu abaye menshi aho bari bikinze,
bahita bamurasa iryo mu mutwe.
Nta rwego na rumwe rw’u Rwanda
ruratanga amakuru kuri iri sanganya, gusa ibinyamakuru byo muri RDC byatangaje
ko inzego z’iki gihugu ziri gukora iperereza ku byabaye.
Hari ibinyamakuru byo muri RDC
byatangaje ko uwo musirikare warashwe, yinjiye mu Rwanda yivovota, avuga ko
agiye guhorera abavandimwe be baguye mu rugamba rushyamiranyije FARDC na M23.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa
Gatatu ku mupaka w’u Rwanda na RDC i Goma, habereye imyigaragambyo ikomeye
y’Abanye-Congo bamaganaga u Rwanda barushinja gufasha umutwe wa M23 uhanganye
n’igisirikare cy’igihugu cyabo, FARDC.
Abigaragambya bageze n’aho
bashaka kwinjira ku butaka bw’u Rwanda ariko Polisi y’u Rwanda ibabuza
kwinjira, gusa irabareka bakomeza kwigaragambiriza hakurya muri Congo. Bateraga
amabuye mu Rwanda, gusa inzego z’umutekano z’u Rwanda ntizagira icyo zibatwara.
Guverinoma ya Congo ikomeje
gushyira mu majwi u Rwanda irushinja ko ari rwo ruri inyuma y’umutwe wa M23,
ndetse ko rwawufashije kwigarurira Umujyi wa Bunagana. Ni ibirego u Rwanda
ruhakana, rukavuga ko nta sano n’imwe rufitanye n’uyu mutwe.
Ku rundi ruhande, uyu mutwe na wo
uherutse gutangaza ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda yewe ko n’imbunda
n’amasasu ukoresha, bimwe ubigura n’abasirikare ba FARDC, izindi ko ari izo
wahishe kera ubwo wahungaga.
Ibikorwa by’ubushotoranyi bya RDC
ku Rwanda bimaze kumenyerwa, aho muri iyi minsi abavuga Ikinyarwanda bibasiwe
cyane. Bose bashinjwa kuba bafitanye isano n’u Rwanda, aho bafatwa bakagirirwa
nabi, imitungo yabo igasahurwa.
{{r.reply}}
Your comment was submitted for review. It will start display once it was approved by Admin
2020 © All Rights Reserved | Designed and Developed by Smarteyeapps
Comments