Minisitiri Dr Biruta Vincent yahagarariye Perezida Kagame mu birori by’ubwigenge bw'U Burundi

Wpfreeware 6:49 AM AMAKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nyuma y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge. kimwe n'U Rwanda Itariki ya 1 Nyakanga buri mwaka ni yo u Burundi bwizihizaho Umunsi w’Ubwigenge bwabonye mu 1962 ndetse buyihuriyeho n’u Rwanda nyuma y’igihe ibihugu byombi byarakolonijwe n’u Bubiligi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda n’u Burundi ari nk’abana b’impanga kuko ibihugu byombi byaboneye rimwe ubwigenge.

Ati “U Rwanda n’u Burundi byacuriwe bufuni na buhoro hamwe kandi twaboneye rimwe ubwigenge. Turi impanga, iyo Umurundi avuze n’Umunyarwanda aba avuze, Umunyarwanda yavuga n’Umurundi akaba avuze."

Yakomeje ati "Turimo turavuga mu izina rya twese kuko twaboneye rimwe ubwigenge. N’Abanyarwanda turabacyeje kuko bavuye muri ubwo butegetsi butari bumeze neza kandi urumva ko na bo bicuza [Ababiligi] bakavuga ngo ‘tuzakomeza gukorana.’”

Dr Biruta yifatanyije n’Abarundi muri ibi birori nk’intumwa ya Perezida Kagame wanamuhaye ubutumwa ashyikiriza mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye nk’uko Perezidansi y’u Burundi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter.

Ubwo butumwa bugira buti "Nyuma y’ibirori, Perezida Ndayishimiye Evariste yakiriye intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererne w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Yari azanye ubutumwa bwa Perezida Kagame bwo kwifuriza amahoro n’iterambere mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye."

Ibirori by’isabukuru ya 60 y’ubwigenge bw’u Burundi byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse hirya no hino barimo Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, intumwa y’umwami w’u Bubiligi, iz’ibihugu byo muri Aziya nka Oman n’ibindi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Ababiligi basize u Burundi ari igihugu cyuzuye amacakubiri n’ubukene bukabije ariko ko nyuma y’imyaka 60 kimaze kugira ijambo mu ruhando mpuzamahanga ndetse kikitabazwa ngo gitange umusanzu aho biri ngombwa.

Ubwo u Burundi bwizihizaga isabukuru ya 59 umwaka ushize, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard ni we wari wahagarariye u Rwanda.

Related Post