Niyogisubizo Samuel Tyson wari inkingi ya mwamba muri Gisagara Volleyball Club yasinyiye REG

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2023-11-10 11:53:38 Imikino

Niyogisubizo Samuel wari inkingi ya mwamba muri Gisagara Volleyball Club yasinyiye imyaka 2 muri REG Volleyball Club aba umukinnyi wa 3 iyi kipe itwaye Gisagara.

Ikipe ya REG Volleyball Club yatangaje ko yasinyishije Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson ,umwe mu bakinnyi bakomeye muri Volleyball y'u Rwanda, akaba yari umwe mubafashije Gisagara Volleyball kwegukana ibikombe bitandukanye mu myaka 2 yari ahamaze ndetse harimo nicya Shampiyona iheruka gutwara uyu mwaka .

Tyson yasinye amasezerano y'imyaka 2 muri REG Volleyball Club, ikbaba ibaye ikipe ya 4 uyu musore agiye gukinira nyuma ya KVC ,  Kirehe Volleyball Club, UTB Volleyball Club itakibaho , na Gisagara yari yakiniraga kugeza ubu , Tyson azwi cyane mu gutera imipira iremereye mu mvugo ya Volleyball bita ibiro , no gusimbuka bidasanzwe , ntabwo ari Tyson gusa REG itwaye Gisagara kuko yamaze no gusinyisha MUVARA Ronard na Ndayishimiye Sylvestre , bose bakaba bari inkingi za mwamba muri Gisagara Volleyball Club.


Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson ubu ni umukinnyi wa REG nyuma y'imyaka 2 I Gisagara 

MUVARA Ronard nawe ku musi wejo yari yasinyiye REG 


Ndayishimiye Sylvestre nawe ubu ntakibarizwa muri Gisagara Volleyball Club nyuma yo gusinyira REG imyaka 2 


Related Post