Kuwa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023, Nibwo Urukiko mpanabyaha rushinzwe ibyaha bya ruswa muri Mauritania rwakatiye uwahoze ari Perezida, Mohamed Ould Abdel Aziz, igifungo cy’imyaka 5.
Akatiwe iki gifungo mu rubanza rwatangiye kuva muri Mutarama 2023 kubera ibyaha byo kunyereza amafaranga ya leta rurimo abo bakoranye baciriwe urubanza mu rwego rwiswe “urubanza rw’imyaka icumi”, ku byerekeye imyaka icumi y’ingoma ya Mohamed Ould Abdel Aziz (2009-2019).
Anadolu Agencko dukesha iyi nkuru, ivuga ko Urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa rwagize abere Mohamed Salem Ould Béchir na Yahya Ould Hademine bahoze ari ba minisitiri b’intebe, ndetse n’uwahoze ari minisitiri ushinzwe peteroli, ingufu n’amabuye y’agaciro, Taleb Ould Abdi Vall, n’umuyobozi mukuru wa sosiyete y’igihugu y’inganda n’amabuye y’agaciro, Mohamed Abdallahi Ould Oudaa.
Abandi baregwa hamwe muri uru rubanza bakatiwe igifungo gisubitse, barimo uwahoze ari perezida w’ubuyobozi bukuru bw’akarere ka Nouadhibou, Mohamed Ould Daf wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’igice, harimo amezi atandatu yafunzwe.
Like This Post?
Related Posts