Japan: Abantu batanu bapfiriye mu mpanuka y'indege yafashwe n'inkongi y'umuriro

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-02 15:04:05 Ubukerarugendo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, Nibwo indege ya Japan Airlines yafashwe n’inkongi ubwo yagwaga ku kibuga cy’indege cya Haneda  mu mujyi wa Tokiyo.

Amashusho yasakajwe na televiziyo  ya NHK yerekana umuriro uva mu madirishya y’indege no munsi yayo.

Reuters  ivuga ko abagenzi bose 379 bakuwe mu ndege ari bazima mu gihe abakozi bakorera ku Cyambu batanu bitabye Imana naho umudereva w'iyo ndege agerageje kuyisimbuka avunika bikomeye.

Amakuru avuga ko indege ya Japan Airlines Flight 516 yavuye ku kibuga cy’indege cya Chitose ku isaha ya sa kumi(16h00)  igiye ku kibuga cy’indege cya Haneda saa kumi n’imwe na mirongo (17h40).

Minisitiri w'Ingendo mu gihugu cy'Ubuyapani, Tetsuo Saito yahamirije itangazamakuru iby'iyo mpanuka maze avuga ko abagera kuri 17 bagizweho ingaruka nayo.

Related Post