Burundi: Komiseri wa Polisi yishwe atemaguwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-01-05 09:39:53 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa kabiri taliki 2 Mutarama 2024, Nibwo mu gihugu cy’u Burundi hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko komiseri wa polisi mu gace ka Rutana,Major Japhet Mukeshimana yishwe atemagurishijwe umuhoro.

Ni igikorwa cy'ubugizi bwa nabi cyabereye ku musozi wa Nkanka muri komini ya Giharo mu ntara ya Rutana mu majyepfo y’Uburasirazuba bw’Uburundi.

Polisi y'u Burundi itangaza ko abantu umunani bakekwa bamaze gutabwa muri yombi nkuko SOS Media Burundi ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Nanone amakuru aturuka mu gipolisi avuga ko yicishijwe umuhoro igihe yari mu murima w’ibiti by’imikindo yari aherutse kugura mu minsi micye ishize.

Umwe mu bapolisi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Yasize umukozi we ku muhanda hafi y’umurima we , nyuma y’akanya gato umugore we yaje kumenyesha umukozi we ushinzwe itumanaho ko Japhet Mukeshima atarimo kuboneka.

Amakuru yandi akomeje kuvugwa agaragaza ko Majoro Japhete yishwe ubwo yari amaze guta muri yombi imbonerakure 3 za CNDD-FDD .Mu bo yari yafashe harimo ukekwagaho ubwicanyi.

Related Post