Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama 2024, Nibwo Indege ya sosiyete ya Ethiopian Airlines, yangiwe kwinjira mu kirere cya Somalia nyuma yo gusanga nta ruhushya rukwiye yari ifite.
Amakuru avuga ko iyo ndege yari itwaye itsinda ry’abayobozi bakuru ba Ethiopia bari berekeje ahitwa Hargeisa, mu Murwa Mukuru wa Somalia nuko rero Urwego rushinzwe indege za gisivile muri Somalia, ruhita rutegeka ko iyo ndege isubira inyuma bitewe n’uko nta burenganzira yari ifite bwo gukoresha ikirere cya Somalia.
Ruti “Uyu munsi urwego rwa Somalia rushinzwe indege za gisivile rwirukanye indege ya Ethiopian Airlines, Dash 8-Q400, mu kirere cya Somalia kubera ko rwasanze itemerewe kugikoresha. Hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga agenga ikirere hamwe n’amategeko yacu bwite, indege zigomba kuba zifite uruhushya nyarwo mbere yo kuvogera ikirere.”
Ibi bibaye nyuma y’amakimbirane hagati ya Somalia na Ethiopie, yakuruwe n’uko ubutegetsi bwa Addis Ababa bwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Somaliland abushoboza gukora ku Nyanja Itukura nkuko ikinyamakuru The Eastafrican kibitangaza dukesha iyi nkuru.