Musanze: Abaturage bahangayikishijwe n'ubutaka bwabo bwatangiye kwika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-06 17:15:34 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Rwaza, batunguwe no kubona umuhanda bakoreshaga wacitsemo ibuce bibiri.

Umutangabuhamya wari uri kuri uyu muhanda wajemo imitutu, yagize ati, “Twatunguwe no kubyuka mu gitondo tujya mu masambu yacu tubura aho tunyura, aho umuhanda wacu ugenda usadukamo ibice bibiri, ntituzi icyateye iki kibazo kuri iri zuba, turi mu rujijo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwaza, Octavie Niragire, nawe aremezo ko icyo kiza cyatunguranye, aho ngo uwo muhanda bari baraye bawifashishije ari muzima bucya wasadutsemo ibice bibiri.

Yagize ati “Biriya bintu byizanye, byatangiye kuriya ari umututu bigenda bikura, ejo kuwa gatanu mu gitondo nibwo byagaragaye ko umututu wabaye munini, ejobundi umuhanda wari nyabagendwa ndetse n’imodoka zihanyura zijya gupakirira abaturage imyaka, urabona ko hari n’ibirombe by’amatafari aho imodoka zazaga kuyapakira”.

Arongera ati “Ni ikiza cyizanye abantu baracyashakisha amakuru y’icyaba cyabiteye, gusa nta ngo zituye aho hafi ariko ni mu myaka y’abaturage, ikiza kiza igihe gishakiye, niyo mpamvu abantu baba bakwiye kuba maso, ntabwo ariho honyine bibaye hari n’ahandi nzi byigeze kuba mu gihe cy’izuba, nyine ubwo ni imihindagurikire y’ikirere, gusa buriya abashakashatsi barakomeza bashake impamvu zaba zabiteye”.

Gitifu Niragire, yavuze ko bagiye gusura abatuye muri ako gace, mu rwego rwo kubarinda kwegera aho hantu hashobora kuba habatera impanuka yabatwara ubuzima, avuga ko ni biba na ngombwa hari abahakurwa nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Ikiri gukorwa, ni ukugira ngo abaturage bataza kuhegera bikaba byakomeza kugenda bikura bikabateza impanuka, turakomeza kubahumuriza no kubereka ko ni bishoboka abahegereye bahava, ubu niyo turi kwerekeza, mu kanya tugiye gukorana nabo inama mu kubereka icyo gukora kijyanye cyane cyane no kwirinda”.

Kugeza ubu iyo nzira yagaragayemo icyo kibazo yamaze gufungwa, mu kurinda ko hari umuturage wahagirira ibyago.

Related Post