Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Kigali rwategetse ko Wenceslas Twagirayezu ahanishwa igifungo cy’imyaka 20, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, yari yaragizweho umwere n’Urukiko Rukuru.
Muri Mutarama 2024, ni bwo Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Ntara y'Amajyepfo, rwari rwemeje ko Twagirayezu ari umwere ku byaha bya Jenoside yaregwaga. Mu 2018, ni bwo Denmark yohereje Twagirayezu, ngo aryozwe n’ubutabera bwo mu Rwanda ibyaha by’ubwicanyi yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yashinjwaga ubwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye ahahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana, ahitwaga kuri Komine Rouge n’ahandi henshi hiciwe Abatutsi benshi nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Wenceslas Twagirayezu w’imyaka 56, wari umwalimu mu gihe cya Jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya Jenoside, akavuga ko mu gihe cya Jenoside ngo atari ari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo y’ubu).
Twagirayezu Wenceslas ushinjwa ibyaha bya Jenoside
Ubwo Urukiko Rukuru rwamugiraga umwere muri Mutarama 2024, rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za Jenoside atari mu Rwanda.
Mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bya Jenoside aregwa, rwavuze ko kujya hanze y’Igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’ubutegetsi nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu Gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.
Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya jenoside nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, amukatira imyaka 20.
Amategeko y’u Rwanda avuga ko mu manza z’inshinjabyaha, Urukiko rw’Ubujurire ari rwo rwa nyuma ruca imanza, hagati aho ariko uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane ku Rwego rw’Umuvunyi.