Rayon Sports yasebeye mu birori yateguye APR FC ijya kuvumba iravumburwa

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-08-03 18:52:58 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsindwa muri Rayon Sports Day, itsindwa na Azam FC igitego 1-0 , mu gihe ikipe ya APR FC nayo, yatsindiwe muri Tanzania kuri Simba Day.

Wari umukino wa 3 wahuzaga aya makipe yombi , imikino 2 yari yabanje buri kipe ikaba yari yaratsinze indi umukino umwe , ndetse zombi zagiye zitsindana 4-2, Azam FC yari yishimiwe n'abafana mu kwerekana abakinnyi , umukino watangiye birahinduka , ndetse ikipe ya Rayon Sports itangira umukino ikina neza cyane , ishaka uko yabona igitego hakiri kare , ku munota wa 10 w'umukino ikipe ya Rayon Sports, yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 18, Rayon Sports yongeye kubona uburyo bwiza , ku mupira wahinduwe na Ombolenga Fitna, Charles Bbaale awushyize ku mutwe uca ku ruhande , ikipe ya Azam FC yatangiye guturisha umukino , nayo itangira kubona uburyo imbere y'izamu, ku munota wa 36 Azam FC yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu ariko Faisal Salum ntiyabasha kububyaza umusaruro, amakipe yombi yatangiye gukina umukino wo gucungana , igice cya mbere kirangira banganya 0-0 .


Ombolenga Fitna yongeye kugaragariza aba Rayon impamvu bamuguze

Igice cya 2 ikipe ya Azam FC yatangiranye imbaraga , ndetse ku munota wa 47 itsinda igitego, ariko umusifuzi avuga habayeho kurarira , ku munota wa 54 Rayon Sports yakoze impinduka 2 , Junior Elenga-Kanga na Rukundo Abdoullahman , basimbura Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier Sefu, ku munota wa 57 Azam FC yafunguye amazamu , igitego cyatsinzwe na Lusadjo Mwaikeanda , ku munota wa 61 Junior Elenga-Kanga yateye Ishoti rikomeye mu izamu ariko umuzamu awukuramo.

Ikipe ya Rayon Sports yakoze impinduka ya 3,Charles Bbaale asimburwa na Adama Bagayogo, ikipe ya Rayon Sports yatangiye gusatira cyane , ishaka uko yakwishyura igitego , ikipe ya Rayon Sports yakoze indi mpinduka ku munota wa 77, Fall Ngagne, rutahiza mushya w'umunya  Senegal asimbura Iraguha Hadji, Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo yakwishyura igitego , ndetse abafana babiyifashamo, bacana amatoroshi, gusa umukino urangira ikipe ya Azam FC itsinze igitego 1-0.


Abakinnyi ba Azam FC bishimira igitego 

Kurundi ruhande ikipe ya APR FC, nayo yari iri muri Tanzania aho yari yitabiriye umunsi wa Simba Day , ikipe ya APR FC yaherukaga muri Tanzania ikina Cecafa , yatsinzwe na Simba SC ibitego 2-0 , Simba Day nayo ni umunsi ngaruka mwana , aho ikipe ya Simba imurika abakinnyi izakoresha mu mwaka w'imikino, ndetse ikanamurika imyambaro mishya izakoresha , uyu munsi ikipe ya Simba itumira ikipe runaka , bagakina umukino wa gicuti ari narwo rwego yatumiyemo APR FC.


APR FC nayo ntiyorohewe muri Simba Day 




Related Post