Perezida KAGAME yakiriye indahiro z’abagize Guverinoma nshya irimo Abaminisitiri 21-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-19 20:08:49 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere ku wa 19 Kanama 2024, Nibwo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME, yakiriye indahiro z’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta 30 bagize Guverinoma iherutse gushyirwaho  ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024.

Guverinoma nshya iherutse gushyirwaho, igaragaramo abaminisitiri bashya batatu, barimo uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema. Abandi bari basanzwe muri Minisiteri bongeye guhabwa kuyobora.

Abaminisitiri barahiye ni:

1. Judith Uwizeye, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

2. Inès Mpambara, Minisitiri muri Primature
3. Yusuf Murangwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

4. Amb. Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

5. Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta

6. Juvenal Marizamunda, Minisitiri w’Ingabo

7. Madamu Consolée Uwimana, Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango

8. Olivier Kabera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo

9. Sandrine Umutoni, Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi

Uretse abo bashyizweho kandi Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yakiriye indahiro y’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Dr Doris Uwicyeza Picard wasimbuye Dr Usta Kayitesi.

Guverinoma nshya yashyizweho nyuma y’iminsi ibiri Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente na we wari usubijwe kuri uwo mwanya arahiye ku wa 14 Kanama 2024.




Related Post