Gatsibo: Abantu batatu bapfiriye mu kirombe bacukuragamo rwihishwa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-13 11:56:26 Amakuru

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kabuye, mu Kagari ka Rwarenga, Umurenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo, hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'abantu batatu bapfiriye mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, URUJENI Consolee, mu kiganiro yagiranye na BTN TV ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru mbi, aho yavuze ko ubuyobozi bwamenye amakuru nyuma yuko abaturage batabaje abo mu nzego zibanze( umudgudu) ko hari bagenzi babo bapfuye bagwiriwe n'ikirombe cy'amabuye y'agaciro, bacukuragamo rwihishwa.

Yagize ati" Abo bantu bagiyeyo rwihishwa gucukura amabuye bahurirayo n'impanuka barapfa. Abaturage bahaye amakuru inzego zibanze(umudugudu), bavuga ko hari bagenzi babo bagwiriwe n'ikirombe barapfa ubwo bacukuraga, bahita babirukankana ku bitaro".

Gitifu Urujeni waboneyeho kwihanganisha imiryango ya banyakwigendera, yakomeje avuga ko icyo kirombe bapfiriyemo cyari cyarafunzwe kuko ntakompanyi yari yari yakaboneka ikoreramo mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse ko ubuyobozi buri kugerageza gushaka ihakorera ibifitiye ubushobozi( ibikoresho n'ubwishingizi) ndetse ubuyobozi bugakomeza gukora ubukangurambaga ku baturage babigisha kwirinda gucukura ikirombe mu buryo butemewe n'amategeko.

Abapfuye ni batatu aribo abasore babiri bari mu kigero cy'imyaka 23 na 26 y'amavuko n'umugabo umwe. Babiri akaba ari abo mu Murenge wa Muhura mu gihe umwe ari uwo mu Murenge wa Remera.

Imirambo ya banyakigendera yahise ijyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kiziguro gusa kugeza ubu bikaba biteganyijwe ko bashyingurwa kuri uyu wa Gatanu dore ko imirambo yabo yari yavanwe ku bitaro yashyikirijwe imiryango yabo.

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post