APR FC yagendaga nk'akanyamasyo yandagarijwe mu Misiri na Pyramids FC yagendaga nk'isasu(4:2)

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-22 05:57:17 Imikino

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Nibwo i Cairo mu Misiri kuri 30th June Stadium,Ikipe y'Ingabo z'Igihugu, APR FC yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Champions League nyuma yo gutsindwa na Pyramids FC 3-1 mu mukino wo kwishyura isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Ni umukino wa Kabiri wo kwishyura abaye nyuma y'ubanza amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1, watangiranye umuvuduko udasanzwe w'ikipe yari iri mu rugo ya Pyramids yabizaga icyuya APR FC yaje gutungurana ku munota wa 11 ubwo Lwanga yahaga umupira Ruboneka Bosco wahise awucomekera Byiringiro Gilbert na we ahita ahindura imbere y’izamu bawukuyeho bawihera Seidu Dauda Yussif watuje ahita ashyira mu izamu kiba kiranyoye.

Kuva kuri uyu munota, Pyramids FC yashyize igitutu gikomeye kuri APR FC isshaka kwishyura maze biyihira ku munota wa 45 ubwo yabonaga igitego cyatsinzwe na Chibi bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 1-1.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Mugisha Gilbert utagaragaye mu gice cya mbere yaje gusimburwa na Chidiebere Nwobodo Johnson.

APR FC yongeye kurushwa cyane Pyramids FC ishaka igitego cya kabiri ndetse ikibona ku munota wa 67 cyatsinzwe na Fiston Kalala Mayele. Nubwo umuzamu Pavelh Ndzila yatabaye ikipe inshuro nyinshi ubwo yakuragamo ibitego byabazwe.

Ku munota wa 70 APR FC yahise ikora impinduka, Mahamadou Lamine Bah na Mamadou Sy bavuyemo hinjiramo Richmond Lamptey na Victor Mbaoma ni nako Seidu Dauda na we yaje guha umwanya Tuyisenge Arsene. Taddeo Lwanga na we yaje guha umwanya Aliou Souane.

APR FC yaje gutsindwa igitego cya 3 kuri penaliti yinjijwe neza na Karim Hafez ku munota 90, ni nyuma y’ikosa Byiringiro Gilbert yakoreye Mahmoud Abdelsabour. Umukino warangiye ari 3-1 maze APR FC isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2.

Abakinnnyi babanje mu kibuga: Pavelh Ndzila (GK), Niyomugabo Claude (c), Taddeo Lwanga, Mamadou Sy, Mugisha Gilbert, Niyigena Clement, Mahamadou Lamine Bah, Byiringiro Gilbert, Yussif Dauda Seidu, Ruboneka Jean Bosco na Nshimiyimana Yunussu.

Related Post