Umusuwisikazi w'imyaka 18 yapfiriye mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-28 14:12:42 Imikino

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, Nibwo Umusuwisi witwa Muriel Furrer ufite imyaka 18, yitabye Imana nyuma yo kugwa agakomerekera isiganwa rya Shampiyona y’Isi iri kubera i Zurich.

Ikinyamakuru marca dukesha iyi nkuru, cyanditse ko nyakwigendera yapfuye nyuma yo kugwa hasi ku wa Kane kubera umuhanda mubi wanyereraga bitewe n'imvura nyinshi ahita ajyanwa na kajugujugu ku bitaro kugira ngo yitabweho.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Gatanu, Umuyobozi wa Siporo mu Mpuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), Peter van den Abeele, yavuze ko nta makuru menshi batangaza ku byabaye kuko hakiri gukorwa iperereza.

Furrer yabanje kugorwa n'umuhanda cyane mbere yuko akora impanuka


Mu muhango wo gutanga imidali wabaye ku wa Gatanu, imiziki n’indirimbo zubahiriza ibihugu ntibyacuranzwe mu gihe amabendera yururukijwe kugeza hagati.

Hafashwe kandi umunota wo guha icyubahiro Furrer, hanasomwa ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

Muriel Furrer wavutse ku itariki ya 01 Nyakanga 20206, yegukanye ibihembo bitandukanye mu mikino mpuzamahanga birimo Umudari wa Bronze aherutse kwegukanira mu irushanwa rya European Mountain Bike Championships.

Related Post