Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera uri mu bashinze Umuryango FPR Inkotanyi ubwo yari amaze imyaka 40 mu buhungiro.
Nyakwigendera Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse,aba Umusenateri azwiho kuba yari mu ngabo za RPA zabohoye u Rwanda, akaba by’umwihariko yari mu bavuraga abakomerekeye ku rugamba.
Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yatanze umusanzu ukomeye mu buvuzi kuko ari mu bitaga ku barwaye ndetse n’abakomerekeye ku rugamba.
Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuyobozi.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yabaye Minisitiri w’Ubuzima, umwanya yamazeho imyaka itanu.
Mu 1999, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yahawe inshingano zo kuba Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Ngirabanzi Laurien, na we aza gukorerwa mu ngata na Emmanuel Mudidi.
Mu nshingano zitandukanye yagiye anyuramo, Col. (Rtd) Dr Joseph Karemera yanabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.