U Rwanda rwatsinze Benin ibitego 2-1 bitanga ikizere cyo kujya mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-15 19:30:37 Imikino

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukwakira 2024, Nibwo Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Ikipe y'Igihugu ya Benin ibitego 2-1 bituma iguma ku mwanya wa Gatatu wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2025.

Uyu mukino uje ukurikira uwo Bénin iheruka gutsindamo u Rwanda ibitego 3-0 muri Côte d’Ivoire, ku Munsi wa Gatatu wakinwe mu cyumweru gishize.

ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo umukino watangiye utangizwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari mu rugo yatangiranye imbaraga nyinshi ndetse ihanahana neza umupira nkuko ku munota wa mbere gusa u Rwanda rwabonye amahirwe noneho Mugisha Gilbert ateye mu izamu awushyira mu ntoki za Souke Marcel Dandjinou.

Ikipe y’igihugu ya Benin kuri uwo munota yabonye kufura ku ikosa ryari rimaze gukorwa na ba myugariro b’u Rwanda ariko itewe ntiyagira ikivamo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda igerageza uburyo bumwe na bumwe ndetse ku munota wa 7 Nshuti Innocent yaje gukorerwa ikosa rutahizamu Kwizera Jojea ateye kufura ugarurwa n’abakinnyi ba Benin Imanishimwe Emmanuel ateye ishoti rihita rifatwa neza n’umuzamu wa Benin.

Ku munota wa 23, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Benin zakomeje kugenda zikina ndetse umupira ukinirwa hagati mu kibuga kurema uburyo bikomeza kugenda bigorana cyane wabonaga ikipe zakaniranye cyane.

Guhera ku munota wa 30, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yahise ikambika ku izamu ry’ikipe y’igihugu ya Benin bakomeza guhangana imipira ariko ikipe ya Benin ikomeza kubera ibamba abasore ba Torsten Spittler babura igitego bikomeza kuba 0-0.

Ku munota wa 41 w’igice cya mbere, myugariro Ombarenga Fitina yaje gutakaza umupira uzamukanwa n’umukinnyi wa Benin uhita uvamo igitego cyatsinzwe na Houtondji, igice cya mbere kirangira ikipe ya Benin ifite igitego 1-0 bw’Amavubi.

Mu gice cya Kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje gukina neza ihanahana imipira ubona ko bifuzaga kwishyura ariko bikomeza kugenda bigorana.

Ku munota wa 57 Mugisha Gilbert yazamukanye umupira ukomeye cyane akorerwa ikosa Samuel Guellete ateye kufura ntiyagira icyivamo.

Ku munota wa 70, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze igitego ku mupira wari uvuye kwa Bizimana Djihad, Imanishimwe Emmanuel ateye umutwe usanga aho Nshuti Innocent yari ahagaze ahita ashyiramo igitego.

Nyuma y’umunota umwe gusa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yazamukanye umupira ukomeye cyane Mugisha Gilbert azamura umupira ugarurwa na Ruboneka Jean Bosco usanga aho Bizimana Djihad yari ahagaze agiye gutera mu izamu ahita akorerwa ikosa batanga penalite maze Bizimana Djihad awushyiramo neza cyane biba bibaye ibitego 2-1.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda ishaka ibitego kugirango irebe ko ibitego yatsinzwe mu mukino ubanza byakishyurwa.

Ku munota wa 77 Nshuti Innocent yaje gufata umupira mu rubuga rwa Benin akorerwa ikosa ariko ntiyagira icyo bitanga abafana bakomeza kwishimira ibitego byari byabonetse.

Nyuma y’iyi minota nta kindi cyaranze iminota 13 usibye gusimbuza ku ruhande rw’Amavubi aho havuyemo abakinnyi barimo Mugisha Gilbert, Bizimana Djihad, Samuel Guellete hinjiramo abarimo Niyomugabo Claude, Rubanguka Steven ndetse na Ruboneka Jean Bosco wagiyemo hakiri kare asimbuye Kwizera Jojea umukino urangira ari ibitego 2-1.

Nigeria iyoboye itsinda n'amanota arindwi Benin igakurikira n'amanota atandatu. u Rwanda ruri hafi n'amanota atanu ni mu gihe umukino wagombaga guhuza Nigeria na Libya muri iri tsinda D wasubitswe kubera ibibazo byabaye mbere yawo.

Mu kwezi gutaha, u Rwanda ruzasura Nigeria mbere yo gusoza rwakira Libya hano muri Stade Amahoro.

Abafana bari benshi kuri Stade Amahoro




Abatoza b'Amavubi bambazaga Imana ngo atsinde

Amafoto: IGIHE

Related Post