Gicumbi: Umusore arakekwaho gufata ku ngufu umubyeyi we w'imyaka 55

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-25 19:10:05 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Ntaremba, Akagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Rwamiko, Akarere ka Gicumbi, hatangiye gusakara amakuru y'umusore w'imyaka 33, watawe muri yombi ashinjwa guteza umutekano muke, bikavugwa ko byabaye nyuma yo gufata nyina ku ngufu w'imyaka 55 babanaga mu nzu imwe.

Bamwe mu baturage batanze amakuru, bavuze ko ahagana saa yine z’ijoro aribwo bumvise nyina w’uwo musore avuza induru atabaza, inzego z’ibanze zihaheze,zihita zijyana uwo musore.

Umuyobozi w’umurenge wa Rwamiko Jolie Beatrice yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru yuko aryamana na nyina atari mashya mu matwi yabo kuko bakunze kuyumvana abaturage ariko batayahamya.

Yagize ati “ Amakuru yo kuba akora amahano yo kuryamana na nyina natwe twayumvishe mu baturage gusa ntabwo aritwe tubyemeza kuko hari izindi nzego zibishinzwe, haracyari gukorwa iperereza".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Bosco yavuze ko uwo musore yatawe muri yombi nyuma yo guteza umutekano mucye mu baturage bagahurura nijoro.

Yavuze ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari ibindi byaha yaba yarakoze.

Uwafashwe yafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukure mu gihe iperereza rigikomeje.

Related Post