Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2024, Nibwo hirya no hino mu gihugu hakozwe umuganda waranzwe no gutera ibiti, aho ku musozi wa Munyaga uri mu Kagari ka Kaduha, mu Murenge wa Munyaga, mu Karere ka Rwamagana haterwaga ibiti bisaga 25 000 mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti ku nsanganyamatsiko igira iti, “Tera igiti, Ukibungabunge, Urengere isi”.
Abaturage bibukijwe ko iyo ibiti bitewe nabi bidakura neza, bityo icyari kigambiriwe ntikigerweho basabwa kubifata neza kugira ngo bikure vuba.
Muri za pepiniyeri hateguwe ibiti bisanzwe by’ishyamba, ariko hakaba n’ibivangwa n’imyaka, iby’imbuto n’iby’imitako, bizaterwa hagendewe ku nsangamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Tera igiti, Ukibungabunge, Urengere Isi."
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko ibiti byatewe bazakomeza kubibungabunga ndetse barusheho kwigisha abaturage kumva gahunda za Leta zo kubibungabunga kandi bakabishyira mu bikorwa.
Biteganyijwe ko mu Karere ka Rwamagana muri 2024/2025 hazaterwa ibiti by’ishyamba 550 000 ku buso bwa hegitari 275, haterwe ibiti bivangwa n’imyaka 360,000 kuri hegitari 2400 hanaterwe ibiti by’imbuto 30 000 nkuko ImvahoNshya ibitangaza.
Minisiteri y’Ibidukikije itangaza ko mu gihembwe cyo gutera ibiti mu Rwanda, hateganyijwe kuzaterwa ibingana na miliyoni 65 birimo iby’imbuto, ibiti gakondo, ibiti by’imitako n’ibindi ndetse ko kugeza ubu ubuso bw’u Rwanda bungana na 30% buteyeho amashyamba nk’uko igishushanyo mbonera kibiteganya, ariko ngo irifuza ko buri gace kose mu Gihugu kugera no mu ngo z’abaturage hagomba kuba hateye ibiti.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Valentine Uwamariya, yagize ati "Tuvuze ibiti miliyoni 65 ariko hari n’ibindi bisanzwe bihari, hari ukubungabunga 30% y’ubuso buteweho amashyamba ariko bikongerwa."
Ati "Ubundi muri buri rugo hagombye kuboneka igiti ku buryo ureba Umujyi ukabona urimo amazu ariko harimo n’ibiti byinshi, turashaka u Rwanda rusa n’icyatsi kibisi."
No mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gutera ibiti mu muganda byahakozwe, aho nko mu Karere ka Gasabo,mu Murenge wa Kacyiru, hatewe ibiti byinshi bisigira ubutumwa bukomeye abaturage barimo abatuye mu midugudu itandukanye igize Akagari ka Kamutwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamutwa, Uwizeyimana Solange, waboneyeho gusaba abaturage kugira umuco w’isuku n’isukura, gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene. Yabasabye kubungabunga ibiti birimo ibyatewe bisaga 500, hirindwa ibiza no gufata ingamba zo guhangana nabyo.
Abaturage bibukijwe ko iyo ibiti bitewe nabi bidakura neza, bityo icyari kigambiriwe ntikigerweho basabwa kubifata neza kugira ngo bikure vuba.
Yagize ati" Mbere na mbere Ndashimira buri wese waje mu muganda agatera igiti kizajya gitanga imvura n'umwuka mwiza wo guhumeka, niyo mpamvu dukwiye kugisigasira, hirindwa Ibiza no guhangana nabyo. Ikindi dukwiye kwigira tukishakamo ibisubizo tukava ku rwego rumwe tujya mu rundi".
Amashyamba ni kimwe mu bikorwa bizafasha u Rwanda kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze umwaka wa 2030, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yashyiriweho umukono i Paris mu Bufaransa muri 2015, agamije gusubiza Isi umwimerere w’ubushyuhe budakabije yahoranye mbere y’umwaduko w’inganda mu kinyejana cya 18.
Uko byari byifashe hirya no hino mu mafoto
Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Rwamagana gutera ibiti
Umunyamakuru wa TV 1, Savio Kwizera(iburyo) atera igiti mu Murenge wa Gahanga
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa afite ibiti
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamutwa, Uwizeyimana Solange atera igiti
Abitabiriye umuganda basabwe kwikura mu bukene
Abayobozi mu nzego zibanze mu Kagari ka Kamutwa