Rusizi: Abantu 5 bakomerekeye mu mpanuka y'Imbangukiragutabara n'umugore wari uyirimo akuramo inda y'amezi 4

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-27 12:52:44 Amakuru

Mu gicuku gishyira iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, Ahagana Saa Munani N’iminota 50, Nibwo mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, habereye impanuka y'imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, mu Murenge wa Butare¹, yarenze umuhanda ijyanye umugore utwite inda y’amezi 4 ihita ivamo, abandi batanu bari kumwe na bo mu modoka barakomereka.

Amakuru avuga ko iyo modoka yari irimo n’umurwaza we ufite uruhinja rw’amezi 8, umuganga na shoferi bose bakora impanuka nkuko byagarutsweho n'Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, Niyitegeka Gérard, wavuze ko mu bakomeretse batanu bahise bajyanwa mu Bitaro Bikuru bya Mibilizi, na ho umugore wakuyemo inda we ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Yagize ati: “Yari yavuye ku Kigo Nderabuzima mu ma saa sita z’igicuku, igeze muri uriya Mudugudu wa Kabugarama isigaje iminota itagera ku 10 ngo igere ku Bitaro bya Mibilizi iracuranguka igwa mu kabande muri metero 300 uvuye ku muhanda. Umugore wari ufite ibibazo by’inda yari itangiye kumutera ifite amezi 4 gusa twamwohereje ku Bitaro bya Mibilizi ihita ivamo na we akaba amerewe nabi cyane, yagejejejweyo ahita ajyanwa muri CHUB.”

Yakomeje agira ati: “Hari hanarimo umugore wari ufite agahinja k’iminsi umunani kavukanye ibibazo na ko kari kajyanwe mu Bitaro bya Mibilizi kwitabwaho  n’abaganga, kahise kavunika ukuguru na nyina arakomereka, muganga n’umushoferi na bo barakomereka bari kwitabwaho mu Bitaro bya Mibilizi.”

Yavuze kandi ko iyi mbangukiragutabara bari barayihawe ku wa 15 Ugushyngo umwaka ushize, ikurikira iyo bari bahawe ku wa 30 Nyakanga 2022, nyuma y’uko bari bamaze igihe kinini cyane ntayo bagira, abagore bo mu Tugari twa Rwambogo na Nyamihanda babyarira mu nzira.

Iyi na yo yaje gukora impanuka mu buryo bumwe n’ubw’iyi, irenga umuhanda igeze mu Kagari ka Kiziho, umurenge wa Nyakabuye ku wa 3 Ukwakira umwaka ushize, muri 6 bari bayirimo 5 bose barapfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel, yemereye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko aya makuru avuga ko impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi wari uyitwaye.

Ati: “Ni imodoka  Jeep Land cruiser GR 569E Ambulance y’Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yari itwawe na Tuyizere Théobald, yavaga ku Kigo Nderabuzima cya Nyabitimbo yerekeza ku Bitaro bya Mibilizi irimo abantu 6, igeze mu Mudugudu wa Kabugarama, Akagari ka Cyingwa, Umurenge wa Gitambi. Umushoferi ararangara irenga umuhanda igwa mu kabande abari bayirimo bose barakomereka.”

Yasabye abashoferi kwitwararika bakirinda uburangare igihe cyose batwaye imodoka kugira ngo birinde banarinde abo batwaye gushyira ubuzima bwabo mu kaga, abatwaye nijoro bakanibuka kujya banyuzamo bakaruhuka kugira ngo ibitotsi bitabatwara bagateza impanuka abo batwaye.

Related Post