Hamenyekanye icyazanye icyorezo cya Marburg mu Rwanda, Abantu 15 bishwe na cyo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-27 20:11:03 Ubuzima

Kuri iki Cyumweru tatiki ya 27 Ukwakira 2024, Nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko hamenyekanye inkomoko y’icyorezo cya Marburg cyibasiye u Rwanda, aho ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko cyaturutse ku ducurama.

Yasabye Abaturarwanda kutirara mu ducurama ngo batugirire nabi, ahubwo ko igikenewe ari ukwirinda kwegera aho dukunze kuba cyane cyane mu buvumo.

Mu butumwa bwanyuze ku mbuga za Minisiteri y’Ubuzima, Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ari amakuru meza kuba inkomoko y’iki cyorezo yamenyekanye.

Ati “Twaje kumenya ko iyi virusi yavuye mu nyamaswa by’umwihariko mu ducurama dukunda kurya imbuto, niho iyi virusi yaturutse ijya ku murwayi wa mbere. Kubimenya kare birafasha kugira ngo ibyorezo nk’ibi tubashe kubirwanya n’ahandi hose byaba biri.”

Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abaturarwanda kutagirira nabi uducurama bashingiye ku kuba aritwo twavuyeho iyo ndwara, agaragaza ko kutwirinda bishoboka tutagiriwe nabi.

Ati “Kurwanya uducurama kwaba ari ukwibeshya kuko utu ducurama ubundi tuba mu buvumo, ntabwo dukunda kuba ahari abantu. Igihe abantu badusanze nibwo bashobora kwandura. Kutwamagana ntabwo ariwo waba ari umuti wo gukemura ikibazo ndetse bizwi ko tugira n’urundi ruhare rufitiye umumaro ibindi dukora. Nko mu buhinzi tugira uruhare mu kubangurira ibindi bihingwa ku kigero cya 40 %.”

Mu kwezi gushize icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda, abantu 65 nibo bamaze kucyandura, mu gihe abo cyahitanye ari 15. Ni mu gihe abantu 47 bamaze gukira, naho batatu baracyari kuvurwa nkuko ikinyamakuru IGIHE cyabigarutseho.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri iki Cyumweru igaragaza ko abamaze gukingirwa ari 1583.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba hashize iminsi 6 nta muntu iki cyorezo gihitanye bitanga icyizere ko ingamba zafashwe mu kwita ku barwaye no kurinda abandi kwandura, ziri gutanga umusaruro.

Related Post