Miss Muheto Divine yatakambiye Urukiko, asaba ko yagabanyirizwa ibihano

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-31 14:17:19 Imyidagaduro

Kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024, Nibwo Miss Nshuti Muheto Divine yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha.

Uyu mukobwa Nshuti Divine Muheto wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2022, yaburanaga yunganiwe n’abanyamategeko batatu, yabwiye Urukiko ko yemera ibyaha ari kuregwa uvanyemo icyo guhunga nyuma yo gukora impanuka.

Ubushinjacyaha nyuma yo guhabwa umwanya, bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru byatumye agonga ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Bwavuze ko nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze, asanga polisi yahageze akajya avuga ko atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Mu kwiregura kwe, Muheto yagize ati "Ndemera natwaye nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga."

Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga kuko yari aho hafi ku buryo na Polisi yahageze ayitegereje


Bwavuze ko atari ubwa mbere ibyo bikorwa abikoze ahubwo kuko no ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.


Bwasabye ko Urukiko rwamuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho nyuma yo gupimwa bikagaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi nyamara umuntu atagomba kurenza 0.8.

Umwe mu banyamategeko bari kunganira Miss Muheto, yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.

Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

Uyu munyamategeko yagaragarije Urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga, ahamya ko iyo aba uhunga abara yarahunze nyuma yo kugonga kuko yari afite uburyo bwo kuba yatwara imodoka nkuko IGIHE cyabigarutseho.

Umunyamategeko wunganira Miss Muheto yasabye urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazashingira ku buryo umukiliya we yemera icyaha agasaba imbabazi ndetse atigeze anagora ubutabera, bityo akagabanyirizwa igihano agahanishwa gutanga amande aho gufungwa.

Miss Muheto Divine yatakambiye Urukiko, asaba ko yagabanyirizwa ibihano.

Nshuti Muheto Divine ubwo yabaga Nyaminga w'u Rwanda muri 2022

Related Post