Huye: Umugabo yakubiswe ifuni arapfa nyuma yo gusambanya umugore w’umupfakazi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-11-02 14:31:51 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Huye,hatangiye kumvikana inkuru y’umugabo ngo wakubitiwe ifuni mu rugo yari yagiye gusambanamo, agahita ahasiga ubuzima.

Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Mutunzi Emmanuel w'imyaka 55 ngo yagiye gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, maze umuhungu w’uwo mugore witwa René Iradukunda, ufite 19 ahageze amukubita ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yavuze ko iyo nkuru ari yo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko ya RIB nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ku bijyanye n’ubutumwa agenera abaturage ayobora, yagize ati "Birinde kwihanira, n’abubatse ingo bareke guca inyuma abo bashakanye."

Gitifu Kalisa yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze uwabo.

Related Post