Polisi yo mu gihugu cya Uganda ikorera mu gace ka Masaka yataye muri yombi umugore ukekwaho kwica urubozo umwana w’amezi 10, amugaburira amazirantoki n’inkari.
Amakuru avuga ko uyu mugore w’imyaka 34 witwa Stella Namawanjje, yasigiwe umwana witwa David Yolam Ssemakula n’umubyeyi we ubwo yari agiye mu rugendo rwari kumara iminsi ibiri noneho nyuma ahita atangira kumugaburira iyo myanda dore ko ngo hari n'amashusho ubwe yifatiye agaragaza ashyira mu bikorwa icyo gikorwa kigayitse.
Ikirego kiri kuri polisi kigaragaza ko uwasize umwana yitwa Oliver Mbabazi mu gihe ucyekwaho kumwivugana yitwa Stella Namawanjje.
Umuvugize wa Polisi muri Masaka, SP Kasirye yahamije iby'aya makuru ati “telefone ye yaje kujya mu biganza by’inshuti ye ibonye ayo mashusho iyashyira kuri internet ahita akora ku mitima ya benshi.”
Polisi yahawe amakuru na mugenzi wabo uyobora ishami rishinzwe kurinda abana n’umuryango, AIP Auma Eunice ukorera Nyendo.
Chimpreport yatangaje ko inzego z’ubutabera zahise zitangira iperereza kugeza Namawanjje atawe muri yombi ndetse na telefone yakoreshejwe ifata ayo mafoto irafatwa.
Ukekwaho ibyaha ubu aracyafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje ndetse polisi isaba abantu bose kujya batanga amakuru ku bantu bose bahohotera abana.