Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Nganzo, Akagari ka Burushya, mu Murenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, batunguwe no gusanga mu nzu umusore umanitse mu mugozi w'ishuka yapfuye, bikekwa ko wiyahuye biturutse ku mukobwa wicuruza.
Bamwe mu baturage basanze nyakwigendera amanitse mu mugozi yapfuye, batangarije BTN TV ko ashobora ariwe wiyambuye ubuzima biturutse ku makimbirane yagiranye n'umukobwa wicuruza bari bamaranye igihe babana mu nzu imwe cyane ko hari hashize amasaha make barwanye.
Gusa ku rundi ruhande hakaba abavuga ko uyu musore ashobora kuba yafashe uwo mwanzuro ugayitse nyuma yo kwangirwa kiryamana nawe ndetse akanacucurwa n'uwo mukobwa wicuruza amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi 300 nkuko byatangajwe n'umwe mu basore bahatuye aho yahamyaga ko amakuru ayahagaze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'aya makuru BTN TV, aho yavuze ko babimenye babimenyeshejwe n'abaturage bari bahurujwe n'umusore wakoranaga na nyakwigendera, ngo wari uvuye ku muhanda guhahaha yagaruka agasanga yamaze kwimanika mu mugozi w'ishuka.
Agira ati" Nibyo koko amakuru twayamenye, twayamenye nyuma yuko abaturage badutabaje, amakuru yibanze twamenye nuko hari uwo babanaga wagiye guhaha ku muhanda noneho igihe agarutse asanga mugenzi we amanitse mu mugozi w'ishuka yapfuye. Icyamwishe cyizamenyekana nyuma y'ipererza ryahise ritangira".
Gitifu Nkurunziza waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yakomeje avuga ko
Ibyabaye byasigiye benshi isomo nkuko abaturanyi ba nyakwigendera babivuga.
Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu