Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2024, Nibwo hirya no hino ku Isi hatangiye gusakara inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umubyeyi w'Umuhanzi w'umuraperi uzwi nka Eminem witabye Imana afite imyaka 69 y'amavuko.
Ni amakuru yatangajwe bwa mbere n’uhagarariye umuryango w’uyu muraperi, Marshall Bruce Mathers III uzwi nka Eminem, Aho yavuze ko nyakwigendera Debbie yaguye mu bitaro bya Missouri yari arwariyemo.
Mbere yuko uyu mubyeyi ashizemo umwuka, umuhungu we Eminem yakunze kugenda agaragaza uburyo yabanaga na mama we abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane nka “My Name Is” na “Cleanin’ Out My Closet aho yashinjaga mama kunywa ibiyobyabwenge byinshi no kutagira ikintu na kimwe yitaho
Nubwo byakomeje gutyo mu mwaka wa 1999 uyu mubyeyi yatanze ikirego cya miliyoni 10 z’amadorali arega umuhungu we kubera kumusebya ikirego yaje gutsindira ,ahagana mu mwaka wa 2000 Debbie yasanze yarakoze amakosa ashyira hanze indirimbo yise “Dear Marshall,”amusaba imbabazi no kutazongera kumuvugaho byinshi
Mu mwaka wa 2002 nibwo Eminen yashyize hanze filime yise 8Miles ivuga ku buzima bwe aho umukinnyi wa Filime Kim Basinger yaje gukina muri filime agaragara nk’umubyeyi wabaswe n’ibiyobyabwenge ashaka kugaragaza ubuzima yabanyemo na Nyina nkuko ikinyamakuru Sky News cyabitangaje dukesha iyi nkuru.
Eminema n'umubyeyi we bigeze kugirana amakimbirane akomeye bakizwa n'inkiko
Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yahoo mu mwaka wa 2008 yanditse igitabo yise “My Son Marshall, My Son Eminem.”mu rwego rwo kwiyunga n’umuhungu we.
Eminem yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Love The Way You Lie yakoranye na Rihanna, Not Afraid, No Love yakoranye na Lil Wayne, Lose your Self, Lucky You yakoranye na Joyner Lucas, Beautiful Pain yakoranye na Sia, ...