Dj Dizzo wategereje urupfu imyaka ibiri yitabye Imana azize kanseri

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-12-19 18:26:30 Imyidagaduro

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo witabye Imana ku myaka 26 y'amavuko azize uburwayi bwa kanseri.

Nyakwigendera DJ Dizzo yakunze kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma yuko arembye ndetse amenyeshejwe n’abaganga ko asigaje igihe gito akava mu Isi y'abazima dore ko ngo atari kurenza muri Nyakanga 2022.

Icyo gihe DJ Dizzo yasabye ko niba asigaje igihe gito yafashwa kugera i Kigali akaba ari ho arwarira yanitaba Imana akagwa ku butaka yavukiyeho.

Ubwo yari atuye mu Bwongereza yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye akatirwa gufungwa imyaka 9.

Nyuma yo kwitwara neza muri gereza, DJ Dizzo yaje kurekurwa, asohoka ku wa 23 Ukuboza 2019.

Icyakora uyu musore yarekuwe kanseri imaze kumuzengereza, atangira gushakisha uburyo bwo kwirwanaho.

Ubwo yari amaze kurekurwa atashye mu Rwanda, DJ Dizzo yavuze ko kuva mu 2018 ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yagiye yiyongera kugeza ubwo yabwirwaga ko asigaje amezi atatu yo kubaho nkuko IGIHE cyabyanditse dukesha iyi nkuru.

Iki gihe uyu musore yabwiwe ko asigaje iminsi 90 ariko hakaba andi makuru y’uko yaba micye cyangwa ikaba na myinshi bitewe n’ubushake bw’Imana.


Related Post