Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2024, Nibwo Justin Trudeau wari Minisitiri w’Intebe wa Canada, yatangaje ko yeguye ku mwanya w’ubuyobozi bw’ishyaka ayoboye ry’Aba-Libéraux ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’Abanya-Canada , bituma ahita yegura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.
Ni ubwegure bubaye nyuma yo gushyirwaho igitutu n’abadepite b’ishyaka ayoboye, aho bamusabaga kwegura kubera uburyo ubutegetsi bwe bwarushijeho gusubiza inyuma imibereho y’abaturage cyane ko ubuzima bwahenze, Canada ikibasirwa n’ikibazo cy’amacumbi make, ibi bikajyana na gahunda ze zafunguriye imiryango abimukira benshi, byose bikarushaho kurakaza abaturage.
Trudeau, yavuze ko kuva yaba Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu mu 2015 yakomeje kurwanira ishyaka igihugu cye no guharanira ubudaheranwa bw’abanegihugu.
Yashimangiye ko buri munsi yahoraga arajwe ishinga no kurwanira abenegihugu, kububakira ubushobozi no kuzamura imibereho yabo, ndetse yemeza ko yabonye igihugu gisenyera umugozi umwe mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Yavuze ko yiteguye kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ndetse no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe nyuma yo gushyirwaho igitutu.
Trudeau yatangiye kuyobora ishyaka mu 2013, atorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Canada mu 2015.