Kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Mutarama 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya John Dramani Mahama uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cya Ghana na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.
Perezida Mahama ugiye kuyobora Ghana, yatsinze amatora ku majwi 56.3%, akaba agiye kuri uyu mwanya asimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo.
Si ubwa mbere uyu mugabo ayoboye Ghana kuko yanabaye Perezida w’iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.
Mahama akimara gutangazwaga nk’uwatsinze amatora, Perezida Kagame ari mu bamushimiye ndetse bamwizeza ubufatanye. AGira ati “Shimirwa nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw’intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y’iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy’iterambere.”
U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, igisirikare n’inzego z’umutekano dore ko rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2024 nkuko IGIHE cyabyanditse.
Amafoto: Village Urugwiro