Ku wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuforomo ukora ku Kigo Nderabuzima cya Ruheru giherereye mu Mudugudu wa Musaka, Akagari ka Raro, mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Amakuru avuga ko uyu muforomo w'imyaka 39 yasambanyije ku ngufu umukozi ukora isuku kuri icyo kigo w’imyaka 25 ku wa 30 Ukuboza 2024, ubwo bombi bari bakoze akazi k’ijoro.
RIB itangaza ko uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, mu gihe dosiye ye igiye gutunganwa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato akurikiranyweho, giteganwa n’ingingo ya 134 y’itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabigarutseho.
Mu gihe yaba abihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu kuva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato amusambanya yitwaje umwuga akora, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.