Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa(OIF), Louise Mushikiwabo.
Mu itangazo Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byanyujije ku rubuga rwa X, rivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zishingiye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’uyu muryango.
U Rwanda n'umunyamuryango wa OIF, byiyemeje kugirana imikoranire myiza kuko, rwabaye umunyamuryango wa OIF guhera mu 1970, Kuva ubwo impande zombi zifatanya mu mishinga yo guteza imbere inzego zitandukanye nk’uburezi, ubuzima, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.
Nk’ubu OIF igira porogaramu yo gutanga abarimu bigisha Igifaransa mu bihugu birimo n’u Rwanda, yatangijwe hagamijwe guteza imbere Igifaransa mu bihugu binyamuryango.
Iyi porogaramu yatangijwe na Louise Mushikiwabo, yiswe ‘Mobilité des Enseignants’, itangirira mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana na Guinnée nkuko IGIHE cyabyanditse.
Mu 2022 Minisiteri y’Uburezi yakiriye abarimu 45 batanzwe na OIF binyuze muri iyi porogaramu baturutse mu bihugu birimo Gabon, Côte d’Ivoire, Guinnée, Mali, Sénégal, Bénin, Togo, Cameroun, Burkina Faso, u Bufaransa n’ibindi, aho baje bakurikira abandi 25 bari bakiriwe mu cyiciro cya mbere.
Mushikiwabo uyobora Francophonie kuva muri Mutarama 2019, yatorewe iyi mirimo mu nama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bagize Francophonie yabereye i Erevan muri Arménie, mu Ukwakira 2018.
Yari abaye uwa kane uyoboye OIF nyuma y’Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali wayiyoboye kuva mu 1997-2002, Abdou Diouf wo muri Sénégal wayiyoboye kuva mu 2003-2014 na Michaëlle Jean (2014).
Bijyanye n’ubuhanga n’ubunararibonye bwe, mu 2022 abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri OIF, bongeye kumutora muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru wayo.