RDC: Umuturage yatwitswe ari muzima akekwaho ubujura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-01-12 11:04:27 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2025, Nibwo mu gace ka Kitutu, Komine ya Lukuga, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hafashwe umuturage ari mu bikorwa by'ubujura maze bamutwika ari muzima.

Amakuru avuga ko uwo muntu wafatiwe mu Mujyi wa Kalemie agatwikwa ari muzima bitigeze binezeza ubuyobozi bw’ako gace kuko bwahise bwamagana icyo gikorwa cyo kwihorera ahubwo busaba abaturage ko abo bakekaho ibyaha bajya babashyikiriza inzego z’ubuyobozi nkuko Radio Okapi ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu bisa no kwihorera, itsinda ry’insoresore ryahise ritwika inzu zimwe muri ako gace.

Muri iki gihugu si ubwa mbere haba habaye itwikwa ry'umuntu ukekwaho ubujura kuko no ku wa 6 Ukuboza 2024, undi muntu bikekwa ko ari umujura yafashwe abaturage bagahita bamutwika ari muzima mu gace ka Regeza muri kimine Lac.

Related Post