Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia yagiriye uruzinduko rw'akazi mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-15 08:04:15 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, Nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, yageze mu Rwanda yagiriye ari uruzinduko rw’akazi, aho kuri uyu wa mbere tariki 14 Mata ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse anabonana na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Uruzinduko Field Marshal Birhanu Jula yagiriye mu Rwanda, ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yagiriye muri Ethiopia ku wa 13 Werurwe 2025, ndetse hasinywa amasezerano ku mpande zombi mu bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere kandi, Field Marshal Birhanu Jula, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kigali, ndetse anasura ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

Uru ruzinduko yatangiye kuva tariki 13 Mata azarusoza tariki 16 Mata 2025, ni umwanya mwiza wo kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu bijyanye n’igisirikare n’izindi nzego zifite aho zihuriye.




Related Post