Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.
Ni amakuru yashyizwe ahagaragara n'Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, aho byatangaje ko ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga Minisitiri Fall, yari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.
U Rwanda na Sénégal bimaze imyaka myinshi bibanye neza aho byashimangiwe n’abayobozi babyo mu nzinduko bagiriye i Dakar n’i Kigali mu bihe bitandukanye ndetse n’amasezerano y’ubufatanye yasinyiwemo.
Mu 1975, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwereranye rusange mu 2004, mu 2016 hashyirwaho komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura uyu mubano nkuko IGIHE kibitangaza.
Muri Gicurasi 2024 ubwo Bassirou Diomaye Faye yari amaze gutorerwa kuyobora Sénégal asimbuye Macky Sall, Perezida Kagame yamushimiye intsinzi, amwizeza guharanira ko umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza.