Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y'igihe gito yegujwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yahamirije iby'aya makuru IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza."
Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.