Muhima: Abatuye mu Kagari ka Nyabugogo bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-16 12:13:43 Amakuru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025, Nibwo abaturage batuye n'abakorera mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego rw'akagari , abiganjemo urubyiruko basabwa kugira ubumenyi buhagije ku mateka y’igihugu nk’imwe mu ntwaro zifasha ku guhangana n’abagikwirakwiza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iibiganiro bitandukanye byatanze byagarukaga cyane kuri Jenoside nuko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bw'icyo gihe, aho byavuzwemo ko mbere y'ubukoloni Abanyarwanda bari babanye neza gusa nyuma baza gucibwamo ibice bishingiye ku moko n'amacakubiri.

Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Nyabugogo, Nsengumuremyi Girbelt yavuze ko n'ubwo Abarokotse Jenoside bagizweho ingaruka zitandukanye bishimira ko bamaze kwiyubaka babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame ndetse n' yari ayoboye za RPA Inkotanyi zatumye barokoka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ndashimira cyane Ingabo za RPA Inkotanyi zadutabaye zari ziyobowe n'intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuri ubu dufite ubuyobozi bwiza, Leta y'Ubumwe, Leta y'amahoro, twe nk'Abarokotse rushima kuko ubuyobozi bwiza dufite butuma tudaheranwa n'agahinda kuko ubu twariyubatse".

Abitabiriye ibiganiro biganjemo urubyiruko, byibanze ku mateka y'u Rwanda ya mbere na Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, babwiye ikinyamakuru btnrwanda.com ko biyemeje gushyira imbaraga mu kumenya amateka yaranze u Rwanda ku geza kuri Jenoside nk’intwaro yo kwifashisha ku guhangana n’abakwirakwiza ibinyoma bagamije amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.

Bagira bati" Urubyiruko twahagurukiye gusenyera umugozi umwe twubaka igihugu cyacu twirinda icyagisubiza mu icuraburindi cyarimo mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994. Twiyemeje kandi kurwanya abagikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no gukwirakwiza ibinyoma bigamije kubiba urwango n'amacakubiri".

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste nawe yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu n’imbuto y’imiyoborere myiza mu cyerekezo cy’igihugu ndetse anishimira ubutwari bw’abarokotse Jenoside mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge cyane cyane batanga imbabazi n’aho bageze biyubaka.

Mbarushimana yasabye  abaturage bose kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside cyane cyane urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ko abazi aho imibiri y'Inzirakarengane Zishwe muri Jenoside iri gutanga amakuru kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31 igira iti " Twibuke Twiyubaka".

Ku itariki ya 22 Mata buri mwaka?, Nibwo abaturage, inshuti n'abavandimwe n'abayobozi bo mu Murenge wa Muhima, bibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego rw'Umurenge.

Gitifu w'Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace(wicaye ibumoso), Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste(wicaye hagati) na Tuyishime Elvis
Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Nyabugogo, Nsengumuremyi(ubanza ibumoso) na Gitifu w'Akagari ka Nyabugogo, Gatsinzi Fabrice ubwo bari bafite indabo


Urubyiruko rwiyemeje kugendera kure no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste arashimira Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside



Dushimimana Elias@BTN2025

Related Post