Abaturage bo mu Kagari ka Kabahimba, Umurenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu, barinubira ikubitwa rya hato na hato n’ihohoterwa bari gukorerwa n'abayobozi bo mu nzego zibanze, bikaviramo bamwe kudahabwa serivisi inoze.
Bamwe muri aba baturage babwiye BTN TV ko hari abayobozi batagikwiye kwitwa iri zina, ahubwo bahindutse abategetsi kubera ko iyo bagejejweho ikibazo rimwe na rimwe usanga aho kugikemura bakirengagiza bakaba banafunga abaje kwaka serivisi mu gihe basanze hari ibyo atujuje birimo nko kuba atarizigamye muri Ejo Heza.
Bagize bati" Abayobozi ba hano bo mu nzego zibanze barutuzutaguza bakadukubita inkoni, bahindutse abategetsi ntawe ugipfa kubagana atekanye kubera ubwoba batubitsemo. Baraduhohotera aho kudukemurira ikibazo".
Bakomeza bati" Nonese niba ugiranye ikibazo na mugenzi wawe cyangwa hari uguhohoteye wagerageza kugana ubuyobozi aho kugufasha bakagukankamira wasubirayo cyangwa ahubwo ubwabo baba bari gutiza umurindi amakimbirane mufitanye?. Hari igihe ujya kwaka serivisi runaka ku kagari aho kuyiguha bakagufunga bitewe nuko hari ibisabwa udafite, niba utaratanze Ejo Heza biborohera guhita bagufungira mu biro by'akagari".
Imyitwarire idahwitse ishinjwa abayobozi bo mu nzego zibanze, ni nayo yagaragaye k'umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kabahimba, Dusabimana Emmanuel, waje yuka inabi abaturage bari bari kuganiriza ndetse akanahamya imbere y'ibikoresho bifata amajwi n'amashusho bya BTN ko nibakomeza gutanga amakuru bari bubiryozwe ikindi byaba na ngombwa akangiza ibikoresho by'umunyamakuru.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper, kuri iki kibazo cy'ihohoterwa abaturage bavuga ko bakorerwa na bamwe mu bayobozi babo, yatangarije BTN ko kigiye gukurikiranywa noneho hagira ugaragarwaho ayo makosa agahanwa ariko nyuma yuko hasuzumwe niba ibivugwa ari ukuri.
Meya Murindwa yakomeje abwira umunyamakuru wa BTN ko bidakwiye guhohotera cyangwa guhutaza umuturage, ahubwo ko abayobozi bakwiye gushyira mu bikorwa gahunda y' Umuturage ku isonga bakagera ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ubahoza ku isonga.
Agira ati" Niba koko ari ukuri bahohoterwa n'abayobozi babo, byaba bibabaje cyane, tugiye gukurikirana iki kibazo, tubanze tumenye niba ibivugwa ari ukuri noneho usanzwe muri iryo kosa ahanwe by'intangarugero. Abayobozi twese tugomba gushyira umuturage ku isonga tukagera ikirenge mu icya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, ubahoza ku isonga".
Aba baturage baboneyeho gusaba ubuyobozi bwisumbuye gukurikirana kare ikibazo cy'ihohoterwa bivugwa ko bakorerwa bitewe nuko ngo hari igihe bamwe bazajya bafata umwanzuro wo kwihorera nka kimwe mu byasubiza inyuma iterambere ry'igihugu.
Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu