Musanze: Umufana wa APR FC yasanzwe munsi y'ikiraro yapfuye-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-01 18:43:31 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025, Nibwo abaturage batuye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero, batunguwe no gusanga mu kiyabaya cya Mugogo, umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 33.

BTN TV ubwo yageraga muri aka gace kasanzwemo nyakwigendera, yatangarijwe n'abahaturiye biganjemo abo mu muryango we ko mu ijoro ryakeye ku wa Gatatu bamubonaga mu masaha ya Saa Yine aho yari yagiye gukurikirana umupira kuri trleviziyo muri Santere ya Byangabo.

Muramu we yabwiye BTN ko ubwo yari agiye mu kazi nk'ibisanzwe, yahuye n'umugabo amubwira ko hari umuntu abonye aryamye mu kibaya ko ashobora kuba atamerewe neza.

Yakomeje avuga ko ubwo yari akomeje urugendo yatangiriwe n'undi muntu amumenyesha ko basanze muramu we munsi y'ikiraro yashizemo umwuka.

Yagize ati" Ubwo najyaga mu kazi nkibisanzwe mu gitondo nabanje guhura n'umugabo ambwira ko hari umuntu abonye mu nsi y'ikiraro kiri mu kibaya cya Mugogo aryamye hasi sinabyitaho ndikomereza ariko nigiye imbere gato haza undi ambaza niba namenye amakuru yuko muramu wanjye asanzwe mu nsi y'ikiraro yapfuye mpita muhakanira gusa ariko nkigerayo natunguwe no gusanga ariwe, yakubye ijosi kandi ku mugoroba yagaragaye mu isantere ya Byangabo yaje kureba umupira".

Abaturage bageze ahasanzwe nyakwigendera witwa Tuyisenge, batangarije BTN ko ashobora kuba atishwe cyangwa yiyahuye ahubwo ashobora kuba yaguyemo nyuma yuko yari agerageje kwambuka icyo kiraro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo MANZI Jean Pierre yemeje amakuru y'uru rupfu anavuga ko hatangiye iperereza kucyateye urwo rupfu ndetse anaboneraho gusaba abaturage kujya bakoresha inzira nyabagendwa zemewe mu gihe hagati aho ngo rirakomeje

Saa 06h00 za mu gitondo nibwo twamenye amakuru yuko hari umusore witwa Tuyisenge w'Imyaka 33 yapfuye aguye mu mugende, amakuru twahawe avuga ko ku mugoroba wa Saa Tatu yari yagiye gukurikirana umukino wa APR FC na Mukura kuko asanzwe afana APR FC, hatangiye iperereza ikindi tuributsa abaturage gukoresha inzira nyabagendwa kuko utu turaro dukoreshwa n'abakorera muri iki kibaya. Birinda guca ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga".

Umurambo wa nyakwigendera usize umugore  n’abana babiri wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.

Aba baturage kandi bavuze ko atari ubwa mbere iki kibaya kiguyemo abantu kuko hamaze kugwamo abarenga 8 bitewe n’uturaro twaho tudafashe twangiritse

Gaston Nirembere/BTN TV I Musanze

Related Post