Kamonyi: Abasore 2 barimo uwari ufite ubukwe bapfiriye mu kirombe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-29 11:19:23 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Bugoba, Akagari ka Bugoba, mu Murenge wa Rukoma, mu Karere ka Kamonyi, hashyinguwe abasore babiri bavukana nyuma yo gupfira mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro, bikekwa ko ari gaze yabigizemo uruhare.

Bamwe mu bo mu muryango wa banyakwigendera, babwiye BTN TV ko ku Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025 aribwo abo basore batangiye kwibazwaho nyuma yuko bagiye gucukura mu kirombe cy'amabuye y'agaciro mu buryo butemwe ntibagaruka.

Bakomeza bavuga ko umuryango bavukamo watangiye guhangayika cyane bukeye ku wa Mbere kuko iyo bajyagayo bahitaga baza bituma batangira kubashakisha no kubaririza amakuru yabo cyakora   baza kubwirwa amakuru yuko basanzwe mu kirombe bapfuye bikekwa ko ari Gaz irimo imbere yabahejeje umwuka.

Bagize bati" Abantu bacu bari basanzwe bajya gucukura amabuye y'agaciro rwihishwa muri kiriya kirombe, ku Cyumweru nibwo twatangiye kubatekerezaho, twibaza aho bari nyuma yuko batagarutse kandi bari basanzwe baza. Bukeye nibwo twakiriye amakuru avuga ko hari abasore babiri basanzwe mu kirombe bapfuye, byatangajwe n'abandi bagiye gucukurayo amabuye, aho bavuze ko binjiyemo imbere bagatungurwa no kubasangamo bapfuye, gusa byemejwe neza n'umusekirite uharinda wahise uhunga nyuma yo kubona ko byamugiraho ingaruka mbi".

Aba baturage bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko nyuma yo kumenya ayo makuru ku wa Kabiri hafashwe umwanzuro wo kujya kubakuramo gusa ubuyobozi bw'inzego zibanze bwemeza ko imirambo yabo ijyanwa mu rugo kugirango ishyingurwe ariko bukeye ku wa Gatatu mu gihe hitegurwaga kujya gushyingura iyo mirambo ya Dismas na Dawidi bari baraje mu rugo, ngo baza gutungurwa no kubona abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha(RIB), babamenyesha ko basubika umuhango wo kubashyingura kuko bagomba kujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Remera-Rukoma gukorerwa isuzumwa bityo bibabera imbogamizi kuko bari bapfubije imva zo kubashyinguramo.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, usaba abaturage byu mwihariko urubyiruko kwirinda kujya gushabikira mu birombe byafunzwe bitagikorerwamo byemewe n'amategeko, mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN yemeje iby'inkuru mbi y'incamugongo.

Yagize ati" Amakuru turayazi, twamenye ko bagiye gucukura muri icyo kirombe cyari cyarafunzwe, bagiye gucukuramo ibizwi nko guheba. Amakuru y'urupfu rwabo yatangiye gusakazwa na bagenzi babo bagiyemo bagasanga bapfuye. Icyo dusaba abaturage byu mwihariko urubyiruko kwirinda kwishora mu birombe byafunzwe ahubwo bagomba gusaba akazi muri kompanyi zikorera mu birombe byemewe n'amategeko".

Andi makuru BTN yabashije kumenya, avuga ko muri aba basore babiri bitabye Imana barimo umwe wari ufite ubukwe dore ko yari ari hafi kuzuza inzu azashakiramo.

Iradukunda Jeremie/BTN TV mu Karere ka Kamonyi

Related Post