Bugesera: YOMADO n'itangazamakuru biyemeje kurandura ihohoterwa rikorerwa abana no kutajenjekera abaribakorera

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-31 09:22:43 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2025, Nibwo mu Kagari ka Nyamata Ville, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, habereye ikiganiro nyunguranabitekerezo ku ihohoterwa rikorerwa abana, cyahurije hamwe itangazamakuru n’Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’abana, YOMADO wagiteguye.

Iki kiganiro cyarimo abahagarariye izindi nzego z'ubuzima mu Karere ka Bugesera na Plan International Rwanda isanzwe itera inkunga YOMADO, cyagarutse ku ihohotera rikorerwa abana, uko rikorwa rigahishirwa n'uko ryarandurwa burundu.

Abanyamakuru biyemeje kurandura burundu iki kibazo cy'ihohotera rikorerwa abana mu bukangurambaga bunyuzwa mu biganiro n'inkuru bakora ku bitangazamakuru, bagaragaje ko hari ikibazo cy’ababyeyi bagifite imyumvire yo guhishira abahohoteye abana babo kubera ko baziranye cyangwa iterabwoba bashyirwaho ndetse hakaba n'abayobozi bo mu nzego zibanze badatangira amakuru ku gihe ku bana ryagaragayeho mu rwego rwo guhishira abarikoze n'abarikorewe.

Bagize ati “Hari imbogamizi ikomeye cyane ku babyeyi bumva ko batarega uwahohoteye umwana wabo kuko baziranye banga kwiteranya cyangwa iterabwoba bashyirwaho. Ntabwo ugomba guhishira umuntu wakwangiririje umwana kuko uhishira umurozi akakumaraho urubyaro, ikindi uwo mwana uba wahohotewe ntabwo ari uwawe gusa ahubwo ni uw’igihugu, iyo bamwangirije nacyo kiba cyangirika bityo nkatwe twiyemeje kurandura iki kibazo binyuze mu bukangurambaga dukora.”

SEKAMANA Archimede wari uyoboye iki kiganiro nyunguranabitekerezo, yavuze ko ugereranyije no mu myaka yo hambere, ihohotera rigenda rigabanyuka mu gihugu bigizwemo uruhare na Leta, yahagurukiye iki kibazo gihangayikishije abatari bake.

Yagize ati" Leta ndetse n'indi miryango itari iya Leta, ni abo gushimirwa cyane ku kurwanya no kurandura ihohotera rikorerwa abana kuko witegereje neza mu myaka ishize uko hatangwaga amakuru kuri ryo nuko iki kibazo cyahagurikirwaga, usanga buri wese ashishikajwe no kurirwanya, ibihano bigahabwa abarikora ndetse n'abarikorewe bagahabwa ubutabera.

Mu byukuri rero Leta ni iyo gushimirwa kuko yahagurukiye iki kibazo gusa nanone hakwiye ikusanywa makuru ndetse hakanongerwa bije(Budget) yifashishwa mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa kuko hari igihe usanga ubushobozi buke buba imbogamizi mu kurirwanya".

Bamurange Apolonie, Umukozi Ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu Karere ka Bugesera mu kiganiro kihariye yagiranye na BTN, agaruka ku muryango yavuze ko Umuryango YOMADO watanze umusaruro kuva watangira gukora kuko ubutumwa n'ubuvugizi ukora bifasha umuryango Nyarwanda ndetse ko hari icyizere cy'uko ihohoterwa rikorerwa abana rizashira burundu ariko bigizwemo uruhare na buri wese.

Agira ati" YOMADO, turayishimira cyane, ni umuryango mwiza kandi waje ukenewe mu Muryango Nyarwanda kuko kuva washingwa ugatangira gukorera mu gihugu byu mwihariko mu Karere ka Bugesera, hakosotse byinshi, ubukangurambaga bwawo butanga umusaruro, abaturage bahinduwe imyumvire ndetse kuba ushishikajwe no kurengera abana no kurwanya ikibabangamira nk'iryo hohotera ribakorerwa bitanga ishusho yuko mu minsi iri imbere hano iwacu(mu Karere ka Bugesera), umubare w'abahohoterwa uzaba waragabanutse cyane".

Umuyobozi  Mukuru  wa YOMADO, Philbert Seminega, washimiye akanasaba abitabiriye ikiganiro nyunguranabitekerezo gukomeza gukora ubuvugizi ku bahohoterwa, yavuze ko Umuryango wabo utazigera utezuka ku guharanira uburenganzira bw'abana.

Ati" Ndashimira buri wese turi guhuriza hamwe amaboko ngo turebe uko ihohoterwa rikorerwa abana rigabanyuka kugeza ubwo ricitse burundu, ndasaba ko buri wese uri aha byu mwihariko abanyamakuru, mwiyemeza mugakora ibishoboka byose rikarandurwa binyuze mu nkuru mukora, ibigananiro mutanga mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse n'ahandi. YOMADO ntituzigera dusinzira, ntituzateshuka ku nshingano zo kurengera abana harwanya ikubabuza ituze n'amahoro".

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere uburezi no gufasha imiryango itishoboye kurinda abana babo guta ishuri, Umuryango YOMADO uterwa inkunga na Plan Rwanda, ku wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, watanze ibikoresho by’ishuri ku bana bagera ku 100 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu mirenge ya Kamabuye na Ngeruka birimo: imyambaro y’ishuri, amakayi n’amakaramu.

Icyo gihe umuyobozi wari uhagarariye YOMADO, Seminega Philibert yasabye ababyeyi gufasha abana mu gukoresha neza ibi bikoresho no gukomeza kwita ku nshingano nk’ababyeyi, ati: “Turabasaba gukomeza gufatanya mu gutanga uburere bukwiriye ku bana bose ndetse no gufatanya mu kurinda abana ihohotera iryo ariryo ryose rikorewe umwana.”

Umuryango YOMADO ukorera ibikorwa byo kurinda no kurengera umwana no guharanira uburenganzira bwe mu mirenge irimo Kamabuye, Rilima na Ngeruka, washinzwe n'urubyiruko rwo mu Murenge wa Rilima mu 2008 ariko uhabwa ubuzima gatozi na RGB muri 2015.

Icyo itegeko rivuga k'uhohotera umwana

Mu gitabo cy’amategeko mpana byaha cy’u Rwanda hakubiyemo ibihano bihabwa umuntu wese uhohotera umwana mu rwego rwo ku murengera no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ryamukorerwa.

Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana mu ngingo ya 28 ivuga ko bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri 2 ariko kitarenze imyaka itatu 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 200.000 FRW ariko atarenze ibihumbi 300.000 FRW.

Iri tegeko rikomeza rivuga ko iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 FRW ariko atarenze 2.000.000 FRW, iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Itegeko N°71/2018 RYO Ku wa 31/08/2018 Ryerekeye kurengera umwana
Iri tegeko rirengera umwana mu kumurinda ibikorwa by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibifitanye isano nabyo.

Ingingo ya 33 ivuga ko kwereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa kumwumvisha amajwi yaryo Umuntu wereka umwana amashusho yerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina cyangwa umwumvisha amajwi yaryo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 3.000.000 FRW ariko atarenze miliyoni eshanu 5.000.000 FRW.

Ingingo ya 34 y’iri tegeko ivuga ko gufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina Umuntu ufata ishusho cyangwa amajwi by’umwana akoresheje uburyo ubwo aribwo bwose, iyo byerekeranye n’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 7.000.000 FRW ariko atarenze10.000.000 FRW.

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 121 rivuga ku gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake.

Umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500.000 FRW ariko atarenze 1.000.000 FRW. Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 8 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya1.000.000 FRW ariko atarenga miliyoni 2.000.000 FRW.

Mu ngingo ya 133 havuga ku bihano bihabwa uwasambanyije umwana aho umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu.





Umuyobozi  Mukuru  wa YOMADO, Philbert Seminega



SEKAMANA Archimede yavuze ko ugereranyije no mu myaka yo hambere, ihohotera rikorerwa abana rigenda rigabanyuka mu gihugu





Bamurange Apolonie, Ushinzwe uburinganire n'iterambere ry'umuryango mu Karere ka Bugesera yashimiye Umuryango YOMADO













Related Post